wex24news

igiye gushyiraho Igikombe cy’Isi kizakinwa n’ibihugu 211

Gianni Infantino Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira was maguru kw’isi yatangaje ko hari gahunda yo gutegura Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 15, kizaba gifite umwihariko wo kwitabirwa n’ibihugu byose nta majonjora.

Perezida Infantino yabitangarije muri Kongere ya 74 ya FIFA iri kubera i Bangkok muri Thailand, aho abayobozi baturutse mu bihugu byose bigize iri shyirahamwe bayitabiriye. Gianni Infantino, yavuze ko bazakomeza guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi, bafasha amashyirahamwe yose.

Gianni Infantino yavuze ko mu minsi mike hazashyirwaho uburyo ino mikino izakinwa n’igihe bazatangirira irushanwa rya mbere navuga ko Brésil ari yo izakira Igikombe cy’Isi cy’abagore cyo mu 2027.

U Rwanda muriyo kongore ruhagarariwe na Perezida wa Ferwafa, Munyentwali Alphonse, Visi Perezida wa kabiri, Mugisha Richard n’Umunyamabanga wa Ferwafa, Kalisa Adolphe.

U Rwanda ruzaba kimwe mu bihugu bizitabira iki gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 15.