wex24news

Kaburimbo wayoboye Kiyovu Sports yitabye Imana

Mvuyekure François uzwi nka kaburimbo wayoboye Kiyovu Sports igihe kinini yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Amakuru y’itabaruka ry’uyu musaza yamenyekanye kuri uyu wa 5 ko yaguye iwe mu rugo nyuma yo kuva kwa muganga.

Mvuyekure ni umwe mu mazina azwi cyane mu Urucaca cyane ko yabaye mu buyobozi bwayo igihe kinini mu myaka ya mu 1980.

imwe mu nkuru yibukirwaho cyane ni iyo uburyo yaguze Muvara Valens mu 1982 amukuye i Burundi bikarangira avuyemo umukinnyi ukomeye cyane mu mateka ya Ruhago y’u Rwanda.

Uyu mukambwe kandi yongeye gusubira mu buyobozi yaje kuvamo mu myaka hafi itanu ishize asimbuwe na Mvukiyehe Juvénal mu 2020.