wex24news

Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we uyobora Djibouti

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 yaganiriye na mugenzi we uyobora Djibouti, Ismail Omar Guelleh.

Perezida Kagame na Guelleh baganiriye ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda na Djibouti.Umubano w’u Rwanda na Djibouti ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo, amahugurwa mu byerekeye dipolomasi, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ikoranabuhanga n’urw’abinjira n’abasohoka.

Perezida Guelleh hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma zo muri Afurika baje mu Rwanda, mu nama y’ihuriro ry’abayobozi bakuru b’ibigo by’abikorera iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024.Perezida Dr William Samoei Ruto uyobora Kenya, Filipe Nyusi wa Mozambique na Minisitiri w’Intebe wa Guinée-Conakry, Amadou Oury Bah.