wex24news

yahawe icyemezo mpuzamahanga mu kurengera ibidukikije.

I&M Bank Rwanda PLC yahawe icyemezo n’Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera, International Finance Corporation, kigaragaza ko inyubako y’icyicaro gikuru cy’iyi banki yubatswe mu buryo burengera ibidukikije, ibiyigira inyubako ya mbere mu Rwanda y’ubucuruzi yegukanye icyo cyemezo ku rwego mpuzamahanga.

Binyuze muri gahunda ya Iyubake, abakiliya ba I&M banke bafite inzu bazajya bahabwa inguzanyo ingana na 70% by’agaciro k’inzu batuyemo, naho abafite inzu zikodeshwa bazajya bahabwa ikubye inshuro 53 z’amafaranga binjiza mu bukode.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Benjamin Mutimura, yatangaje ko yishimiye iki gihembo I&M Bank yahawe, ndetse ko iyi banki yiteguye kugira uruhare muri gahunda zose zifitiye akamaro abagenerwabikorwa bayo ndetse n’abandi muri rusange.

Mutimura Benjamin yagize ati ‘‘Muri I&M Bank, dufite ubushake bwo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere mu mikorere yacu ndetse no kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abagenerwabikorwa b’ibyo dukora. Icyemezo cyahawe inyubako y’icyicaro gikuru cyacu ni igihamya cy’uruhare rwacu mu kurengera ibidukikije ndetse no gufata inshingano mu mikorere.

Iyi nyubako kandi ifite uburyo bufasha mu kurondereza ingufu z’amashanyarazi ikoresha, kuko ifite uburyo bukoresha ingufu zisubira bwa ‘solar photovoltaic (PV)’ bwo gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, n’ibindi bitandukanye birengera ibidukikije.

Mary Porter Peschka umuyobozi IFC muri Afurika y’ibusirazuba watangaje ko iki cyemezo cyahawe I&M Bank (Rwanda) PLC kinagaragaza uruhare rw’iyi banki mu iterambere ry’u Rwanda.

Bimwe mu byagendeweho kugira ngo inyubako ya I&M Bank ihabwe iki cyemezo, ni uko yubatswe mu buryo burondereza amazi ayikoreshwamo mu bikorwa bitandukanye nko mu bwiherero, ibigira uruhare mu kutayasesagura.