wex24news

yemejwe nka Perezida wa Chad bidasubirwa.

Gen Mahamat Idriss Deby yemejwe na komisiyo y’igihugu y’amatora muri Chad ko ariwe wegukanye amatora y’umukuru w’igihugu bidasubirwaho ku majwi 61%.

Chadian interim-President Mahamat Idriss Déby attends a forum.

 Minisitiri w’Intebe Succès Masra bari bahanganye avuga ko yibwe ariko urukiko rw’ikirenga rwanze icyifizo cye, Masra yagize amajwi 18.54%.

 Nyuma y’iraswa ry’umubyeyi we muri Mata 2021, Maréchal Idris Déby Itno, wari umaze imyaka 31 ku butegetsi bwa Tchad, nibwo Gen Deby yagiye ku butegetsi.

Maréchal Déby wafatwaga nk’indwanyi kabuhariwe yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika Hissène Habré mu 1990, akomeza kuyobora Tchad kugeza ku munsi yapfiriyeho. Yari umwe mu bamaze igihe kinini ku mwanya wa Perezida muri Afurika.