wex24news

Abantu 23 baburiwe irengero mu nyanja ya Mediterane

Igihungu cya Tunusia cyatangaje ko abantu 23 baburiwe irengero nyuma yo guhaguruka mu bwato berekeza i Burayi. Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano, rwavuze ko nyuma yo kumenya ko amato yabuze batangiye ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bibitangaza, abimukira bafashe ubwato bahagurutse hagati ya tariki 3 na 4 Gicurasi 2024, imiryango y’abantu baburiwe irengero ibimenyesha ubuyobozi nyuma y’iminsi 10 babuze.

Tunisia ni kamwe mu duce twifashishwa cyane ku bashaka kwimukira mu Burayi bakoresheje ubwato. Imibare y’Umuryango w’Abibumbye yerekana ko byibuze abimukira 12.000 bageze ku nkombe z’u Butaliyani mu mwaka wa 2023, bavuye muri Tunisia.

Iyi nyanja ni imwe mu nzira zikoreshwa cyane n’abimukira zihitana abantu benshi ku isi. Ishami mpuzamahanga ryita ku mpunzi rivuga ko abantu 3.000 barohamye mu gihe bageragezaga kwambuka mu 2023.