wex24news

Ani Elijah mu bitabiriye umwiherero w’Amavubi.

Ani Elijah rutahizamu wa Bugesera FC ni umwe mu bakinnyi bitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura imikino ibiri ya Bénin na Lesotho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi ni bwo bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu bageze ku biro by’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda.

Umwiherero uteganyijwemo abakinnyi bakina imbere mu gihugu bazakurikirwa n’abakina hanze, Abitabajwe bose bazafasha u Rwanda kwitegura iy’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

Abakinnyi bose barahita berekeza mu Karere ka Bugesera, aho bagomba kubana mu gihe bategura imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.