wex24news

HARI IMIBIRI YA BICIWE MURI ECOLE PRIMAIRE INTWARI IGISHAKISHWA.

Ishuri ribanza r’intwari riri mu Murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, abahize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bavuga ko bakibabazwa no kuba hari bagenzi babo n’abarimu bishwe ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Ibi bagarutseho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho iri shuri rifatanyije n’inshuti n’ubuyobozi, bibutse abari abarimu 12, uwari umuyobozi w’iryo shuri, Ruzigana Alphonse, hamwe n’abanyeshuri 74 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kiwanuka Sudi wize muri iryo shuri yagize ati “Muri 1994 abarimu bishe abanyeshuri n’abanyeshuri bica abarimu, na hano byarabaye, turasaba abakoze ubwicanyi kuko hari abafunguwe, baduhe amakuru y’aho abacu bajugunywe.”

Kiwanuka akomeza agira Ati “Nanjye ubwanjye sinzi aho mama wanjye ari, sinamushyinguye, naramubuze, ni agahinda umuntu aba afite kuko uba uvuga uti ’umuntu ejo nzamubona’ ntumubone, uhorana ako gahinda ukarinda ugasazana, nanjye urabona ko nshaje, icyakora ntabwo twicaye, ni uguhora dushaka amakuru.”

Muhorakeye Assumpta wari ufite se wigishaga mu Kigo Ecole Primaire Intwari, yavuganye ikiniga cyinshi, amarira amubunga mu maso, ko ahora yibwira ko azagera ubwo ahura n’umubyeyi we yabuze muri Jenoside, bituma kugeza ubu umutima we utararuhuka.

Image

Urujeni Martine umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’Imibereho myiza , ari mu bakomeje gutakambira abantu bazi amakuru y’ahashyizwe imibiri itarashyingurwa, abasaba kuherekana kuko na bo ubwabo imitima yabo ngo idashobora gutuza.

Image

Diane Sengati ushizwe ikoranabuhanga mu burezi mu rwego rw’igihugu rushizwe uburezi bw’ibanze, avuga ko bakirimo guhangana n’ihungabana mu barezi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sengati avuga Uburezi ari bwo buzahindura amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kandi kugira ngo atazagaruka, hagomba gushyirwa imbaraga muri gahunda zitandukanye zo Kwibuka.

Abarokokeye muri Ecole Primaire Intwari bavuga ko kwica no gutoteza Abatutsi muri icyo kigo byatangiye muri 1990 bitewe n’uko bitwaga ibyitso by’Inkotanyi, ubwo zari zatangiye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Uwitwaga Ancilla Mukankusi wari umwe mu barezi bigishaga kuri iryo shuri, akaba yari azwiho kwanga ibikorwa by’ivangura byo kujya ahagurutsa abanyeshuri ababaza ubwoko bwabo. Abatangabuhamya bavuga ko Mukankusi yishwe n’abari abasirikare b’ u Rwanda, bamwicira aho bita kuri Club Rafiki, bamuziza ko Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu.