Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu bifasha ibyamamare gushyikirana n’abafana, kumenyekanisha ibikorwa byabo, ndetse ni naho hapimirwa ikigero cy’ubwamamare n’umubare w’abantu bagukurikira.
Hari n’ibyamamare bimwe birwana no kubona umubare munini w’abantu babakurikirana ndetse bagahitamo no kwishyura amafaranga menshi ngo babone aba Followers. ibi si ko bimeze kuri bose kuko hari ibyamamare byo mu ngeri zitandukanye bifite abantu benshi babakurikira bikanabapfasha mu kumenyekanisha ibikorwa byabo no kwinjiza agatubutse.
Dore ibyamamare 10 bikurikirwa n’abantu benshi ku isi mu 2024
- Cristiano Ronaldo
Akurikirwa n’abasaga Miliyni 629
2. Linel Messi
akurikirwa n’abasaga Miliyoni 502
3. Selena Gomez
Umuhanzikazi w’imyaka 32 y’amavuko akurikirwa n’abasanga miliyoni 428
4. Kylie Jenner
Umushabitsi w’imyaka 27 y’amavuko kaba ari umwe bo mu muryango w’aba Kardashians, akaba akurikirwa n’abasaga miliyoni 399.
5. Dwayne Johnson uzwi nka The Rock.
Uyu mugabo w’imyaka 52 azwi cyane mubakurikirana imikino ya Catch no muri cinema akaba akurikirwa n’abasaga miliyoni 397.
6. Ariana Grande.
Umuriribyi akaba n’umukinnyikazi wama filime akaba afite imyaka 31 y’amavuko akaba akurikirwa n’abasaga miliuono 379.
7. Kim Kardashian.
Umukinnyi wa filime, Umunyamideli n’ubushabitsi w’imyaka 43 y’amavuko akaba akurikirwa n’abasaga miliyoni 363.
8. Beyonce Giselle Knowles- Carter akaba azwi nka Byonce.
akurikirwa n’abasaga miliyoni 319.
9. Khloe Kaedashian.
Umunyamideli w’imyaka 39 aba abakurikirwa n’ abasaga milliyoni 309.
10. Kendall Jenner
N’umwe mu bavandimwe ba Kim Kardashian akaba ari umunyamideli n’umushabitsi akaba afite imyaka 29, akaba akurikira n’abasaga million 293.