wex24news

igiye kuzana moto 700 nshya mu rwanda

Uruganda rukora moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi rwa Spiro Rwanda rwatangaje ko bitarenze ukwezi gutaha ruzaba rwazanye moto 700 ziyongera kuri 300 rusanzwe rufite ku buryo ruzaba rubarura izigera ku 1000 mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Ibi ubuyobozi bwa Spiro Rwanda bwabitangaje ubwo iki kigo cyamurikaga sitasiyo esheshatu zihinduranyirizwaho batiri ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.

Arunkumar Bhandari umuyobozi was Spiro, yavuze ko uyu munsi izo moto zikiri ku Cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzanie “ndetse zitararekurwa ariko mu mpera z’uku kwezi tuzaba tuzibona hano.”

Arunkumar Bhandari yagize ati “Kuva ubwo uko ukwezi kuzajya kurangira tuzajya twongera izindi moto z’amashanyarazi ku buryo umwaka uzarangira tubarura bene izi moto zigera ku 5000. Ni moto zizasakazwa no mu bindi bice by’igihugu bitari mu Mujyi wa Kigali gusa.”

Kugeza uyu munsi Spiro ibarizwa mu bihugu birindwi ariko ibikorwa byatangiye mu Rwanda, Benin, Togo na Kenya mu minsi iri imbere muri Uganda, Ghana na Nigeria ibyo bikirwa bizaba byatangiye.

Lee Breheny umuyobozi mukuru was Spiro Ku rwego rw’isi ushinzwe itumanaho yavuze ko uyu munsi bafite moto z’amashanyarazi muri ibyo bihugu zigera ku bihumbi 14 ubu ziri mu muhanda, “intego ikaba ko bitarenze uyu mwaka tuzaba tumaze kugera kuri moto ibihumbi 30.”

Ubu iki kigo kiri gukorana na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi harebwa uko hatangizwa imishinga ishingiye ku kubakira ubushobozi urubyiruko rwaba rwifuza gukora ubucuruzi bushingiye ku gutwara moto.

Mu gukomeza kwagura ibikorwa, Spiro Rwanda ifite gahunda yo gutangiza uruganda ruteranyiriza moto mu Rwanda kuko “uko ukomeza gukorera ibikorwa imbere mu gihugu ni na bwo byihuta, n’igiciro kigagabanyuka.”