Gasamagera Wellars umunyabanga mukuru w’umuryango FPR inkotanyi, atangaza ko mbere ya 1959, ibyiswe amoko y’Abahutu, Abatutsi n’abatwa iwabo i Mbuye ubu ni mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bari bunze ubumwe butuma basabana, mu matorero, imibanire no mu bundi busabane kimwe no gutabarana mu byago.
Yabitangarije mu gikorwa cyo kwimura Imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yari ishyinguye mu mva ya Nyakarekare mu Murenge wa Mbuye, yimuriwe mu Rwibutso rwa Mayunzwe, mu rwego rwa gahunda ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda MINUBUMWE, yo guhuza inzibutso, kugira ngo abazize Jenoside bashyingurwe mu nzibutso zujuje ibya ngombwa.
Gasamagera Wellars, wavuze mu izina ry’imiryango y’abashyinguye ababo mu cyubahiro, i Mayunzwe yihanganishije imiryango y’abimuye imibiri yari ishyinguye mu mva ya Nyakarekare, Avuga ko bamaze kubimura inshuro nyinshi zigera kuri enye, kuko nyuma yo kubakura mu myobo bari barajuhunywemo, babajyanye kuri Segiteri, nyuma babona kubajyana Nyakarekare ubu bakaba babazanye mu Rwibutso rwa Mayunzwe.
Gasamagera yakomeje agira ati, “Buri gasozi hano kariho imva y’abacu, ariko turashimira Leta yadufashije, n’abakomeje kudufasha muri iki gikorwa ubu noneho baraba baruhukiye ahantu hizewe, turashimira ubuyobozi bwatubaye hafi tukabasha kuba noneho tuzanye abantu bacu ahantu hizewe, abavuye mu mva ya Nyakarekare ni abo mu miryango yo muri icyo gice.”
Ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba aheruka kuza gutabara Abanyambuye, nyuma y’uko Ingabo z’Inkotanyi yari ayoboye zari zimaze kubarokora, ariko igihe bashyinguraga ababo akaza kubafata mu mugongo, ndeste amusaba ko yakomeza kubaba hafi.
Yagira ati, “Abanyambuye turakwizeye, watubereye ingirakamaro uza kudutabara kandi wari umaze kuturokora, kandi ntawe uzongera kutumeneramo ngo atwice, turagusaba ko twahamana, kuko uri umugabo wo kwizerwa.”
Dr. Philbert Gahunzire umuyobozi w’umuryango IBUKA avuga ko iyo witegereje amateka yaranze u Rwanda, kuva igihe cy’ubukoroni kugera ku bwigenge bw’u Rwanda, kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura abishwe, urugendo rw’Ubudaheranwa rugeze ku ntambwe nziza.
Agira ati, “Ibyabaye byose byatewe n’Abanyarwanda niyo mpamvu twanishakiye ibisubizo, ni byiza ko uyu mwanya abarokotse bagira umwanya wo kuvuga uko bishwe, tunishimira ko icyizere dufite imbere yacu kiruta ibyo tumaze kugeraho.”
Yakomeje agira ati, “Ubu turibuka ku nshuro ya 30, ariko turashimira kuba Leta y’Ubumwe ikijyaho yahise itekereza ko twajya twibuka, hari ahandi bajya babitekereza nyuma, ariko twe turibuka ku nshuro ya 30.”
Dr. Gahunzire avuga ko ari ngombwa gukomeza kugaragaza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kabone n’ubwo baba bari mu nzego z’ubuyobozi, kuko icyaha cya jensodie kidasaza.
Dr. Bizimana Jean Damascene minisitire w’ubumwe bw’abanyarwanda avuga ko ahakuwe imibiri yahurijwe mu nzibutso, hazashyirwa ikimenyetso gisa nk’icya Nyanza ya Kicukiro, hakanashyirwa urukuta rw’amazina y’abishwe.
Ku kijyanye n’imibereho y’Abarokotse Jenoside asaba Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, gukomeza gukorera ubuvugizi abagifite ibikomere bya Jenoside, baba abandujwe indwara zidakira n’abafite amikoro makeya.