wex24news

rutahizamu wa Kiyovu Sports arifuzwa na police fc.

Ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro 2024 ikaba izanasohokera igihugu muri CAF Confederation Cup 2024-2025, yateye intambwe ya mbere yegera ubuyobozi bwa Kiyovu Sports binyuze kuri Perezida w’inzibacyuho Mbonyumuvunyi Karim ibusaba ko bayigurisha Kilongozi Richard wu murundi umaze umwaka umwe akinira iyi kipe bakunda kwita Urucaca.

Amakuru avuga ko nyuma yo kwegerwa na Police FC ubu harimo bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports bifuza ko yagurishwa gusa hakaba n’urundi ruhande rutifuza ko uyu musore yagurishwa kuko ikipe yabo ubu iri mu bihano bya FIFA bitayemerera kuzagura abakinnyi bashya mu gihe itari yishyura amadeni ibereyemo abo yatandukanye nabo mu buryo butemewe n’amategeko.

Umunyabanga Mukuru Police FC CIP Claudette Umutoni yatagaje ko ibyo batabizi ariko ko nanone aribyo,bisanzwe bifite uko bikorwa.

featured-image

CIP Claudette Umutoni yagize ati”ibyo ntabwo mbizi ,ayo makuru ntabwo nyazi ariko ibintu nkibyo muri Police FC dufite uko tubitangaza kumugaragaro iyo hari ikibaye.”

Richard Kilongozi w’imyaka 28 y’amavuko yageze muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2023 icyo gihe yanifuzwaga na Rayon Sports, uyu mukinnyi nubwo umwaka w’imikino wa 2023-2024 ikipe ye bitayigendekeye neza ariko we ku giti cye yigaragarije abareba ruhago ko ari umukinnyi mwiza.