wex24news

yahisemo kwiyahura nyuma yo kubura igikombe.

Umufana w’ikipe ya Arsenal utamenyekanye izina wo mu gihugu cya Kenya yahisemo kwiyahura nyuma y’uko ikipe akunda ibuze igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi ni bwo mu gihugu cy’u Bwongereza hakinwaga imikino isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yo ku munsi wa 38.

Icyari gitegerejwe na benshi ni ikipe yagombaga kwegukana igikombe aho byashobokaga ko Manchester City yacyijyana cyangwa Arsenal ikaba ariyo igitwara.

Byarangiye Manchester City ariyo igitwaye iri ku mwanya wa mbere n’amanota 91 nyuma yo gutsinda West Ham United ibitego 3-1 naho Arsenal yo birangira ibaye iya 2 n’amanota 89 nyuma yo gutsinda Everton ibitego 2-1.

Nyuma yo kubura igikombe kandi byashobokaga, agahinda kari kose ku bakinnyi no ku bafana ba Arsenal ndetse harimo n’uwafashe umwanzuro wo kwiyahura.

Ikinyamakuru Pulse Sports Nigeria cyabitangaje, hari umufana wo muri Kenya utamenyekanye amazina wahisemo kwiyahura nyuma yo gutwarwa igikombe na Manchester City.