wex24news

yari yaburiwe irengero, yabonetse mu nzu y’umuturanyi we.

Muri Algeria umugabo wari warabuze mu gihe cy’intambara yo mu 1998 yaje kuboneka ari muzima mu nzu y’umuturanyi nyuma y’imyaka 26 ishize.

Omar Bin Omran after being rescued from his neighbour’s home.

Minisitiri w’Ubutabera wa Algeria, yatangaje ko uwo mugabo witwa Omar bin Omran , amaze imyaka 26 yarabuze, aho byari byarafashwe nk’aho yaba yarashimuswe cyangwa se akaba yarishwe.

Gusa, mu buryo butangaje uwo mugabo yabonetse, afite imyaka 45 y’amavuko, nyuma yo gushimutwa n’umuturanyi, akamuhisha mu kiraro yororeramo intama mu gace ka Djelfa, gaherereye mu Majyaruguru ya Algeria.

Minisiteri y’ubutabera, yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri icyo cyaha, ndetse n’uwo wari warashimuswe n’umuturanyi we, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga ndetse n’abahanga mu by’imitekerereze ya muntu.

Umwe mu bayobozi b’urukiko yagize ati, “ saa mbiri za mu gitondo ku isaha y’aho muri Algeria, ni bwo babonye uwari warashimuswe, witwa Omar bin Omran, w’imyaka 45, mu rugo rw’umuturanyi we wiswe BA, w’imyaka 61 y’amavuko”.

 Bin Omran yabwiye abamutabaye ko rimwe na rimwe yashoboraga kubona abantu bo mu muryango we ari kure, ariko akumva adafite ubushobozi bwo kuba yahamagara kubera iterabwoba uwo wamushimuse yari yaramushyizeho.