wex24news

Yasabye imbabazi kubera gukubita bikabije Cassie yamaganiwe kure

Nyuma yaho hasohotse amashusho agaragaza umuraperi Diddy akubita bikabije Cassie wahoze ari umukunzi we, kuri ubu yamwatse imbabazi ku mugaragaro bituma yamaganirwa kure na benshi bavuga ko ibyo yakoze birengeje kubisabira imbabazi.

Aya mashusho yashyizwe hanze na CNN yafashwe na camera zo muri hoteli yitwa ‘InterContinental Hotel’ yo muri New York. Yafashwe muri Werurwe ya 2016 ubwo Diddy na Cassie bari baruhukiye muri iyi hoteli. Mu minota 2 n’amasegonda 48 yerekanye Diddy akubita inshyi Cassie akanamusunikira hasi agakomeza kumukubita. Yamukandagiye mu nda inshuro ebyiri ndetse anamutera umugeri mu maso.

Aya mashusho yatumye Diddy anengwa, ndetse bivugwa ko nibyo ashinjwa bindi yaba yarabikoze

Diddy yateruye agira ati: ‘Biragora iyo umuntu asubije amaso inyuma mu hahise he habi, kiriya gihe narindi mu bihe bigoye by’umwijima, ntabwo natekerezaga neza nkora biriya. Ndabisabira imbabazi kuri Cassie namwe mwese. Narahindutse si nkiri umugabo ufite imico nkiriya”. Aya mashusho amaze kwakira ibitekerezo birenga ibihumbi ijana gusa igitangaje ni uko benshi bari kumubwirako yatinze gusaba imbabazi ndetse ko abikoze bitamuvuye kumutima ahubwo ko yabikoze kuko yamaze gutamazwa.

Diddy washyize hanze amashusho asaba imbabazi, benshi bamubwiye ko ‘Yisamye yasandaye’, ikindi benshi bagarutseho n’uko asabye imbabazi nyuma y’uko ukuri kugiye hanze, mu gihe muri Nzeri ya 2023 ubwo Cassie yamujyanaga mu nkiko yahise abitera utwatsi avuga ko atigeze amukubita ahubwo ko yamureze amukurikiyeho ifaranga. Bamwe mu byamamare nka 50 Cent, Kevin Hart, Lil Duval, Fat Joe bahise berekana ko nabo batanyuzwe n’uku gusaba imbabazi kwa Diddy kuko abikoze nyuma y’imyaka ishize ahakana ko atigeze akubita Cassie.