Umutoza w’Umudage Jurgen Klopp yasezeweho mu ikipe ya Liverpool amazemo imyaka 9 atoza bamwe mu bakinnyi basutse amarira naho we aririmba umutoza uzamusimbura.
Kuri Anfield ikipe ya Liverpool yari yakiriye Wolverhampton Wanderers iyitsinda ibiyego 2-0, byari ibyishimo bivanze n’amarira kuri iki kubuga kuko abafana ,abakinnyi n’abayobozi ba Liverpool ubwo basezeraga ku mutoza wabo bari bamaranye imyaka 9.
Mw’ijambo rye yagize ati”natuguwe natekerezaga ko nari maze kuba mu bice ariko ntabwo ariko bimeze. nishimiye cyane mwese, kuba umwe mu bagize uyu muryango ndetse no kuri twe uko twizihije uyu munsi, ntago numva ari iherezo, ahubwo ndumva ari itangiriro .
akomeza agira ati”muhe ikaze umutoza wanyu mushya nk’uko nanjye mwanyakiriye, mujyane muri byose kuva ku munsi wa mbere nkomeje kwizera, musunike ikipe ndi umwe muri mwe ubu. ndabakunda cyane mwarakoze muri ikipe nziza kw’isi mwarakoze”.
Jurgen Klopp yanaririmbye izina rya Arne Slot nk’umutoza ugomba kumusimbura