wex24news

yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Dr Frank Habineza Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR, yashyikirije Komisiyo y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024 nibwo Habineza yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu.

Dr Habineza yagezeku biro bya NEC aherekejwe n’itsinda rigari ry’abarwanashyaka ba Green Party barimo na Senateri Mugisha Alex n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, Ntezimana Elias, yasabwe kwerekana ibyangombwa byose bikenewe, arabikora, ariko habonekamo ibibazo.

Uwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki.

Mu byangombwa bisabwa, Dr Habineza Frank yabuzemo bibiri birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

Oda Gasinzigwa perezida wa NEC yasabye ko Green Party ikora ibishoboka byose ngo ibyo byangombwa bizaboneke mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza

Dr Habineza Frank yasobanuye ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga atari ngombwa kuko mu 2017 yaretse ubwo yari afite bwa Suede ubwo yari agiye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bityo ko yumvaga atari ngombwa kongera kuzana icyo cyemezo.

NEC iteganya ko kuva ku wa ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.