wex24news

yatanze kandidatire z’abazayihagararira mu matora y’abadepite.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) ryagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), urutonde rw’abakandida depite 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37.

Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze umunyamabanga Mukuru wa PSD, akaba na Minisitiri  yavuze ko ishyaka ryabo rikomeje guhatanira kugira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ibi byakozwe kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024.

Kandidatire zose zizatangwa kuri NEC zizatorwamo Abadepite 80 barimo 24 bahagarariye Abagore mu matora aziguye, Abadepite 2 bahagarariye Urubyiruko, Abadepite 53 bavuye mu mitwe ya Politiki no mu bakandida bigenga, hamwe n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.