wex24news

amaze imyaka 12 mu muziki yatangaje ko agiye gushyira hanze filime

Burna Boy umaze imyaka 12 ahagaze neza mu muziki, yinjiye mu ruganda rwa sinema, ateguza gushyira hanze filime yitwa ‘3 Cold Dishes’ yerekana ubucuruzi bw’abantu.

Burna Boy yavuze ko iyi filime izaba irimo abakinnyi b’amazina akomeye muri Nollywood, uruganda rwa sinema ya Nigeria. yayobowe na Asurf Oluseyi. Ni umuhanga mu kuyobora no gutunganya filime kuko afite igihembo cyo mu 2016 yegukanye abikesha filime yise ‘A Day with Death’.

Iyi filme uvuga ku bakobwa bakiri abangavu baba baragizweho ingaruka no kubacuruza aho basambanywa ntibishyurwe. Nyuma y’imyaka 13 bihuriza hamwe bakicuruza mu rwego rwo kwihorera ku bagabo.

Iyi filime ya Burna Boy yongeye guhuza abahanga mu gutunganya filime barimo Dube na Grobler bagize uruhare muri filime nyinshi zigurishirizwa kuri Netflix.

Burna Boy azacuruza filime abinyujije muri sosiyete yitwa Spaceship Films, yatangije mu 2015. Ni sosiyete afatanyije na nyina, Bose Ogulu.