Niger na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemeranyije ko abasirikare b’iki gihugu bagomba kuva ku butaka bwayo bitarenze itariki 15 Nzeri mu 2024. Ni icyemezo gikubiye mu itangazo impande zombi zemeranyijeho ndetse rishyirwa hanze mu mpera z’icyumweru gishize.
Muri iri tangazo hashimwe ubwitange bw’ingabo za Niger n’iza Amerika mu kurwanya imitwe y’iterabwoba, ryongeraho ko uku kuhava bitazagira ingaruka ku gukomeza umubano wa Amerika na Niger.
Guverinoma ya Niger muri Werurwe mu 2024 yatangaje ko yasheshe amasezerano n’ubufatanye mu bya gisirikare yari ifitanye na Amerika. Niger irashinja Amerika gushaka kwivanga mu mitegekere y’imbere ndetse n’imyanzuro gifata mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Mu myaka 6 ishize nibwo Niger yashoye miliyoni 100$ mu kubaka ikibuga cya drones za gisirikare mu Mujyi wa Agadez. Cyabarizwagamo abasirikare b’iki Gihugu barenga 1000.