wex24news

azakinana na Giancarlo Davite muri ’Huye Rally 2024’.

Umunyamakuru Sandrine Isheja uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda azaba ari ’copilote’ wa Giancarlo Davite mu isiganwa ry’imodoka rya Huye Rally 2024 riteganyijwe tariki ya 14-16 Kamena.

Iri siganwa rizaba ari irya kabiri ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu modoka, nyuma ya Sprint Rally yabereye i Rwamagana muri Werurwe. amakuru avuga ko Sandrine Isheja, azakina iri siganwa ari mu modoka imwe na Giancarlo Davite.

Giancarlo Davite ni we uyoboye Shampiyona y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa mu modoka n’amanota 35, nyuma yo kwegukana Sprint Rally yabaye mu mezi abiri ashize. Ni we kandi Munyarwanda rukumbi uri ku rwego rwo gukina Shampiyona Nyafurika kubera imodoka ye ya Mitsubishi Evo10.

Sandrine Isheja winjiye muri uyu mukino afasha umushoferi, agiye kwiyongera kuri Kalimpinya Queen na we uri mu bafite izina mu myidagaduro ariko unamaze kuryubaka muri uyu mukino.

Huye Rally igamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.

Isiganwa ry’uyu mwaka ryitezwemo imodoka z’Abanya-Uganda zirimo Subaru Impreza N12 izaba itwawe na Joshua Muwanguzi ukinana na Hamza Lwanga, Mitsubishi Evo9 ya Dr. Moustapha Mukasa na Mwambazi Lawrence na Toyota Runx ya Gilberto Balondemu. abandi Banyarwanda bitezwe uyu mwaka harimo Kanangire Christian, Mujiji Kevin na Gakwaya Jean Claude.