wex24news

Abitabira ingo mbonezamikurire bageze ku bihumbi 39

Ababyeyi bo mu Karere ka Karongi bashima gahunda y’amarerero n’ingo mbonezamikurire, bakavuga ko yahinduye ubuzima bwabo n’ubw’abana babo.

Iyi gahunda yatangijwe n’ababyeyi bakoraga muri VUP nyuma yo kubona ko kubangikanya aka kazi no kurera bituma bica akazi n’abana ntibarerwe neza. Icyo gihe aba babyeyi bafashe umwanzuro wo kujya bafata abana bose bakarerwa n’umubyeyi umwe, abandi bagakomeza akazi. 

Ibi byatumye umusaruro wiyongera haba ku ruhande rw’abana no ku ruhande rw’ababyeyi bituma iyi gahunda igenda yaguka igera no ku babyeyi badakora muri VUP.

Intego ya guverinoma y’u Rwanda ni uko buri mudugudu ukwiye kugira nibura amarerero atatu mu rwego rwo gufasha abana kugira ubuzima bwiza no korohereza ababyeyi gukora akazi kabo.

Munyaneza Mathias ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Karongi yagize ati”Ibi bituma abana bakura neza, bakagira ubuzima bwiza cyane ko ari nabo gihugu cy’ejo”. Mu Karere ka Karongi habarurwa abana barenga ibihumbi 39 bari muri gahunda y’ingo mbonezamikurire barimo abari mu marerero n’abari mu bigo mbonezamikurire.