wex24news

bwateguje ko bushobora guta muri yombi Netanyahu

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byiteguye guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu gihe Umushinjacyaha w’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) yasohora impapuro zibisaba.

The European Union's High Representative for Foreign Affairs and Security Policy Josep Borrell at a press conference in Brussels, April 8, 2024.

Josep Borrell Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU yatagaje ko ubwo uyu Mushinjacyaha, Karim Khan, yari amaze gutangaza ko yagejeje muri ICC uruhushya rwo gusohora impapuro zo guta muri yombi Netanyahu, Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant n’abayobozi ba Hamas, abashinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe abasivili muri Gaza na Israel.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko ishyigikiye ubwigenge bwa ICC mu cyemezo izafata ku busabe bw’Umushinjacyaha, igaragaza ko Hamas ikwiye kuryozwa ibyaha yakoreye abasivili, kandi ko “yari yaraburiye Israel” ko ikwiye kubahiriza amategeko mpuzamahanga mu gihe yahigaga abarwanyi b’uyu mutwe muri Gaza.

Who is Joe Biden

Joe Biden Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , we yamaganye ubusabe bw’Umushinjacyaha wa ICC, agaragaza ko bidakwiye ko ibikorwa bya Leta ya Israel bisanishwa n’iby’umutwe wa Hamas. Ati “Tuzahora inyuma ya Israel mu gihe ihanganye n’ibibangamira umutekano wayo.”

Ibihugu 124 birebwa na sitati ICC, birimo byose bigize EU, gusa Israel yo ntiri mu bubasha bw’uru rukiko. Icyakoze, kuko Palestine yinjiye muri aya masezerano mu 2015, bishobora impamvu yo gukurikiranwa kwa Netanyahu na Gallant kuko ibyaha bashinjwa byakorewe ku butaka bwayo.

 Israeli Prime Minister Benjamin Netanyahu and Defense Minister Yoav Gallant are both seen in the Knesset in Jerusalem. (photo credit: YONATAN SINDEL/FLASH90)