wex24news

filime yahinduriwe izina bitunguranye

Filime ‘Papa Sava’ zikunzwe na benshi mu Rwanda muzibica ku rubuga rwa YouTube ndetse ikaba ikiraro cyinjiza impano nshya muri muri sinema nyarwanda, cyane ko mu myaka itanu imaze kuzuza uduce (episodes) 1000.

Niyitegeka Gratien wamamaye ku mazina arimo Papa Sava, avuga ko ajya gutangira uyu mushinga w’uduce duto tw’iminota itatu gusa hari abamucaga intege bamubwira ko nta episode 100 azigera akora ndetse ibyo arimo bitazamara kabiri.

Niyitegeka yashatse kuzana umwihariko wo gukora ibihangano by’amashusho bito birimo gutera ubuse ariko bifite ubutumwa bwihariye bitanga.

Ati “Nyuma naje gusanga igihangano nkwiye gukora ngomba kugikora mu buryo bw’ibyo twita gutera ubuse, kera abantu basa n’ho bakuranye cyangwa baziranye bakoraga ibyo twita gusererezanya bakabikora ariko ntawe ushaka kurakaza undi urakaye akitwa igifura.”

Niyitegeka yaomeje avuga ko gihe awandika nibwo yashatse umugabo munini ubyibushye uhura n’inkuru y’uyu mukino muto nibwo yahuye na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha uzwi nka Ndimbati, akaba ari nawe mukinnyi wa mbere winjiye muri iyi filime yamugize icyamamare ku buryo bukomeye.

Niyitegeka ajya kwandika iyi filime yari yarayise Papa Savoir
mu ntekerezo ze yibwiraga ko azajya akina ari umugabo w’urubavu ruto ariko uzi umuco nyarwanda, ubumenyi bw’Isi, ubumenya muntu n’ibindi. Nyuma y’igihe yagiye kumva yumva abantu bafashe rya zina Papa Savoir bo bakavuga bati Papa Sava bashaka kuvuga umubyeyi w’umwana witwa Sava bibwira ko aribyo by’ukuri nawe yumva nabyo ni byiza ajyana nabo.

No photo description available.

Ikindi bamwe batamenye ni uko uwitwa Digidigi umwe mu bakinnyi b’iyi filime yari umucuruzi w’inkweto bamwe bazigendana ku muhanda yahuye na Niyitegeka Gratien ari gufata amashusho y’iyi filime amusaba ko yamushyiramo. Uyu musore wagaragaje impano idasanzwe yanyuze Niyitegeka Gratien ahita amushakira umwanya uhoraho muri iyi filime.

Iyi filime imaze gushyira ku isoko abakinnyi ba filime bakomeye muri sinema nyarwanda ndetse ubu ifite abakinnyi bagera kuri 35 bafite umwanya uhoraho muri filime n’abandi bagera ku 100 bayiyunzemo gusa.