wex24news

ihangayikishijwe n’abenegihugu bayo bagaragaye mu gitero cy’i Kinshasa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zihangayikishijwe n’igitero cyagabwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rukerera rwo ku wa 19 Gicurasi 2024.

Iki gitero byavugwaga ko ari “igerageza ryo guhirika ubutegetsi”bwa Tshisekedi, Mu bakigabye bageraga kuri 50 nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ingabo za RDC, harimo Umunye-Congo, Christian Malanga wabaga muri Amerika n’abandi bafite ubwenegihugu bwa Amerika, u Bwongereza na Canada.

 Lucy Tamlyn Ambasaderi wa Amerika muri DRC yatangaje ko yatunguwe no kumva ko abantu bafite ubwenegihugu bw’igihugu cyabo bagize uruhare muri iki gikorwa, ateguza ko hazabaho iperereza rihuriweho, kandi ngo aba Banyamerika bazahanwa.

Lucy Tamlyn yagize ati “Natunguwe n’ibyabaye mu gitondo kandi mbabajwe n’amakuru y’Abanyamerika bavugwaho kubigiramo uruhare. Mbijeje ko tuzakorana n’ubuyobozi bwa RDC mu gihe dukora iperereza kuri ibi bikorwa bigize ibyaha, tunabiryoze Umunyamerika wese wabigizemo uruhare.”