Ayatollah Ali Khamenei umuyobozi w’ikirenga wa Iran, yatangaje iminsi itanu y’icyunamo cyo kunamira Perezida Ebrahim Raisi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian, bahitanywe n’impanuka ya kajugujugu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yahise atangaza ko Mohammad Mokhber ari we ugiye gusimbura Perezida Raisi mu gihe cy’inzibacyuho mu gihe hategerejwe amatora agomba kuba bitarenze iminsi 50.
Ali Bagheri Kani ni we wahise agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’inzibacyuho, akaba yari azwi cyane mu biganiro iki gihugu cyagiranaga n’imiryango mpuzamahanga ku ntwaro za nikeleyeri.
Ebrahim Raisi yaguye mu mpanuka yahitanye abandi bantu 6 bari kumwe. Yabereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Iran hafi y’umupaka w’iki gihugu na Azerbaijan.
Iyi mpanuka yatewe n’ikirere kibi cyari kirimo ibicu n’ibihu biremereye ndetse n’imvura nyinshi. Ibi byanatumye igikorwa cyo gushaka imibiri y’abaguye muri iyi ndege kigorana.