wex24news

Uko abahanzi bazakurikirana baririmba mu mikino ya BAL

Adekunle Gold ategerejwe mu Rwanda aho azaririmba mu gufungura imikino y’irushanwa ry’amakipe ahagaze neza muri Basketball ya Afurika, Basketball Africa League (BAL), izabera muri BK Arena, ni mu gihe The Ben azaririmba mu gitaramo kizaherekeza iyi mikino.

Adekunle Gold ni we muhanzi mukuru mu bazaririmba mu bitaramo bizaherekeza iyi mikino ya Basketball irebwa n’umubare munini, ahanini biturutse mu kuba ihuza amakipe y’ibihugu bitandukanye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, BAL yatangaje ko Adekunle Gold wo muri Nigeria azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bo mu Rwanda barimo The Ben, Juno Kizigenza, Alyn Sano, Chris Eazy n’abandi.

Ni imikino bavuga ko izajya itangira guhera saa munani z’amanywa kugeza saa tatu n’igice z’ijoro mu minsi isanzwe. Ni mu gihe muri ‘Weekend’ iyi mikino izajya itangira saa cyenda z’amanywa kugezwa saa 10:30 z’ijoro.  

Ubuyobozi bw’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) bwavuze ko guhera ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, iyi mikino izaherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi, aho bamwe bazajya baririmba mu gihe cy’ikiruhuko hagati mu mukino cyangwa se nyuma y’umukino urangiye.

Mu gufungura iyi mikino Juno Kizigenza azaririmba mu karuhuko k’umukino wa mbere, Adekunle Gold aririmbe mu kiruhuko cy’umukino wa kabiri, bazakorerwa mu ngata n’ababyinnyi ari nabo bazasoza umunsi wa mbere w’iriya mikino uzaba ku wa 24 Gicurasi 2024.

Bwiza azasusurutsa abizitabira BAL.

Ku munsi wa kabiri w’imikino, ni ukuvuga ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, umuhanzikazi Bwiza azaririmba mu kiruhuko cy’umukino wa mbere ‘Halftime’, yunganirwe na Kenny Sol uzaririmba muri ‘Halftime’ y’umukino wa kabiri, bisozwe n’ababyinnyi.

Ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, umuhanzikazi Alyn Sano azaririmba muri ‘Halftime’ y’umukino wa mbere, naho Chriss Eazy azaririmba muri ‘Halftime’ y’umukino wa kabiri, bisozwe n’imbyino zinyuranye z’ababyinnyi.

Ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, Ababyinnyi bazasusurutsa abitabiriye kureba umukino wa mbere, naho umuraperi Ish Kevin azataramira abazaba barebye umukino wa Kabiri binyuze muri ‘Halftime’.

Ku wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, Kivumbi King azaririmba muri ‘Halftime’ y’umukino wa mbere, yunganirwe na Kevin Kade uzaririmba muri ‘Halftime’ y’umukino wa kabiri.

Ku wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, umuhanzikazi Ariel Wayz azataramira abakunzi be n’abandi binyuze muri ‘Halftime’ y’umukino wa mbere, akurikiwe n’ababyinnyi.

Ariel Wayz is also a guitarist. / Photos by Olivier Mugwiza.

Ku wa Kane tariki 1 Kamena 2024, ari na bwo hazaba umukino wa nyuma, abitabiriye bazasusurutswa na The Ben ndetse n’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’.

Amakipe umunani yabonye ticket y’iyi mikino ya BAL – ihuza amakipe yabaye aya mbere muri Basketball muri Africa – iterwa inkunga na NBA:

1.Al Ahly (Libya)

2.Al Ahly (Misiri)

3.AS Douanes (Senegal)

4.Cape Town Tigers (Africa y’Epfo)

5.Fus de Rabbat (Maroc)

6.Petro de Luanda (Angola)

7.Rivers Hoopers (Nigeria)