wex24news

umuhuro w’ubukwe bw’amatora y’umukandida wa RPF Inkotanyi.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko batangije icyo bise umuhuro w’ubukwe bw’amatora y’umukandida wa RPF Inkotanyi, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Uwo muhuro watangirijwe kuri site 4 n’ubundi bateganyanya kuzamamarizaho umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame, muri buri Kagari kagize Umurenge wa Nyamabuye, ahazajya hakorerwa gahunda zo kwakira abanyamuryango bashya, kubarahiza, no gukomeza gusobanurira abaturage Manifesto y’Umuryango RPF Inkotanyi. amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Nshimiyimana Jean Claude ushinzwe ubukangurambaga mu Murenge wa Nyamabuye yagira ati, “Mu bukanguramba n’imyiteguro y’ubukwe bwacu tuzanarahiza abanyamuryango bashya, n’inshuti z’umuryango turazakira kuko umuhuro ntiwitabirwa na ba nyir’urugo gusa, nk’Umurenge w’umujyi turifuza kuzahiga indi Mirenge kugira ngo tuzagire amatora meza”.

Aimable Gakwaya uyobora umuryango RPF Inkotanyi mu mu Kagari ka Gahogo avuga ko bagiye gusobanurira urubyiruko manifesto y’Umuryango, n’ibyiza byawo mu rubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange n’ibyo umuryango wabagejejeho. akomeza agira ati “Ubundi ibikorwa nibyo byivugira twageze kuri byinshi kandi abo tuganiriza nibyo tubereka ariko n’ibyo batumva neza tukabibasobanurira, nihaboneka n’abanyamuryango bashya yaba umwe cyangwa babiri tubarahize kuko bikorerwa mu nteko rusange y’Abanyamuryango”.

Muri ubu bukangurambaba hanagaragajwe ibihangano bishya birimo indirimbo n’imivugo birata umukandida wa RPF Inkotanyi, bizakoreshwa mu kumwamamaza ndetse habaho gususurutswa n’abanyamuzika biga mu ishuri ryigisha umuzika rya Nyundo riri i Muhanga