wex24news

umwarimu w’i Burera ushaka kuba Umudepite

Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite mu cyiciro cy’abagore.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yiteguye kwegukana umwanya mu badepite 24 b’abagore kandi ko afite icyizere cy’uko azabasha kuzuza inshingano kuko yabaye mu myanya itandukanye y’inzego z’ibanze

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc yagize ati “Hano mpagejejwe no gutanga kandidatire yanjye ku mwanya wo guhagararira abagore. Icyabinteye ni uko nahoze mu nzego z’ibanze mpagarariye urubyiruko biba ngombwa ko ibitekerezo twagize icyo gihe nk’urubyiruko dukwiye kubishyigikira bigakomeza bikazamuka bigafasha abantu bakuru.”

Nyiramahirwe wageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ahetse umwana mu mugongo na kandidatire ye mu ntoki yagaragaje ko yiteguye gutsindira umwanya akinjira mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.

Yakomeje ati “Kuva mu bwarimu nkajya muri Politiki ni ibintu bishoboka kuko ntabwo ubudepite bisaba ngo ugomba kuba warize ibintu runaka, icy’ingenzi ni icyo wamarira abaturage n’u Rwanda muri rusange.”

NEC iteganya ko kuva ku wa ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa kandidatire zemejwe Burundi mu gihe ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.