wex24news

yagiwe kwiyamamariza kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yagiwe kwiyamamariza kuba umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe taliki 29 Gicurasi 2024 kuko ngo yahamijwe icyaha cyo gusuzugura ubutabera agakatirwa gufungwa amazi 15.

Jacob Zuma addresses supporters

Jacob Zuma yafunzwe muri 2021 azira kuba ataritabira urukiko ngo ajye gutanga ubuhamya mu rukiko nk’uko yari yabisabwe.urukiko rushingiye ku itegeko nshinga rwemeje ko Zuma yakatiwe igifungo cy’amezi 15. Bitamuha uburenganzira mu matora ateganyijwe taliki 29 Gicurasi 2024 kubera ko itegeko nshiga ribuza umuntu uwo ari we wese wakatiwe igifungo atemerewe kugira umwanya mu inteko ishinga amategeko.

Komisiyo yavuze ko Jacob Zuma izina rye rizavanwa ku rutonde rw’abakandida b’abadepite batowe mu ishyaka abereye umuyobozi rya Umkhonto we Sizwe.

Jacob Zuma ni umuntu ukunzwe cyane muri Afurika y’Epfo by’umwihariko abaturage bafatwankarubanda rugufi, yeguye ku mwanya wa perezida wa Repubulika muri Afurika y’Epfo muri 2018 biturutse ku kuba yari yavuye mu ishyaka rya ANC.