wex24news

yamaganye abayihuza na ‘coup d’état’ yapfubye

Abepisikopi gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENCO, yamaganye abayihuza n’igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi ryabaye mu rukerera rwa tariki ya 19 Gicurasi 2024.

Iyi nama y’abepisikopi yatangaje ko nyuma y’iki gitero, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto igaragaza Christian Malanga ari kumwe n’abepisikopi n’abandi bantu, kandi ko hari abashatse kuyifashisha bagaragaza ko bafitanye umubano wihariye na we.

Iyi nama y’abepisikopi yatangaje ko nta kibuza abapisikopi kwemerera ikiremwamuntu icyo ari cyo cyose kubegera ngo bafate amafoto cyangwa amashusho, isobanura ko abashatse guhuza iyi foto n’igitero cyagabwe i Kinshasa nta neza bagamije.

Iyi nama y’abepisikopi yakomeje iti“Uyu muntu si umunyamuryango w’urwego urwo ari rwo rwose rwemewe rwa Kiliziya Gatolika, haba ku rwego rwo ku cyicaro gikuru cya Vatican i Roma ndetse no ku rwego rw’igihugu muri RDC. Ibi bikorwa bigayitse nta ruhare Kiliziya Gatolika ibifitemo.”

Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, watangaje ko ibibazo byose byaba biri muri politiki y’igihugu, icyemezo cyo gufata intwaro kidakwiye. akomeza agira ati”Uko umwuka wa politiki waba umeze kose, umwanzuro wo gukora ibikorwa by’urugomo nk’igisubizo ntabwo ari wo watanga amahoro, umutekano n’iterambere Abanye-Congo bose bifuza.”

Iki gitero cyapfiriyemo abantu bane barimo babiri bo ku ruhande rw’abakigabye n’abapolisi babiri barinda Minisitiri Kamerhe. Igisirikare cya RDC cyatangaje ko cyataye muri yombi benshi muri bo, barimo abafite ubwenegihugu bw’amahanga.