Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024, ibihumbi by’Abanya-Iran babyukiye mu Murwa Mukuru, Tehran baje gusezera bwa nyuma ku wari perezida w’iki gihugu, Ebrahim Raisi waguye mu mpanuka ya kajugujugu.
Ku wa 19 ni bwo hamenyekanye amakuru ko Raisi w’imyaka 63 yaguye mu mpanuka ya kajugujugu, ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amir-Abdollahian n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu batandatu ba Iran.
Ubuyobozi bwa Iran bwabujije abaturage bose kutigera na rimwe bagerageza ibijyanye n’imyigaragambyo cyangwa ngo bagire amagambo mabi y’ibitutsi bashyira ku mbuga nkoranyambaga. mu mujyi hose abaturage bashyizemo ibitambaro byanditseho amagambo aha icyubahiro Perezida Raisi, bakavuga ko yahowe akazi ke n’andi menshi.
Ni umuhango kandi biteganyijwe ko uritabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu bihugu by’inshuti za Iran.Biteganyijwe ko nyuma yo kumusezeraho, Umurambo wa Raisi urajyanwa mu Ntara ya Khorasan y’Amajyepfo mbere ko kujyanwa mu rugo rwe ruherereye mu Mujyi wa Mashhad uherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Iran.
Biteganyijwe kandi ko azashyingurwa ku mugoroba wo ku wa 23 Gicurasi 2024 muri uwo mujyi. Kugeza ubu hashyizweho icyunamo cy’iminsi itanu mu gihugu hose cyo kumuzirikana no kwibuka ubuzima bwe.