wex24news

abarenga 10 barimo Umucamanza, Umushinjacyaha n’Umugenzacyaha bafatiwe mu cyaha cyo kwaka indonke

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwashimangiye ko rwataye muri yombi abantu 10 n’abafatanyacyaha babo bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba indonke abantu bafite ababo bafunzwe kugira ngo bafungurwe, ndetse rugaragaza uko iki cyaha cyagiye gikorwa.

Mu bafashwe harimo umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo witwa Micomyiza Placide n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama witwa Uwayezu Jean de Dieu. Hafunzwe kandi Misago Jean Marie Vianney na Habumugisha Boniface bombi bari abagenzacyaha kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngarama na Tuyisenge Jean d’Amour wari Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, n’abafatanyacyaha babo.

Hafunzwe n’abiyise abakomisiyoneri batatu bakorera muri santere ya Ngarama, mu Karere ka Gatsibo aribo: Hategekimana Albert, Ndyanabo Jean Damascene na Abiringira Emmanuel.

Hafunzwe na none abaturage babiri bari bafite abantu babo bafunze; aribo: Iradukunda Diane naSeroza Vincent.

Aba bose batawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2024. Bafungiwe kuri Sitasiyo za RIB za Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira B. Thierry umuvugizi wa RIB yatagaje ko ba bafunzwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi ribakorwaho ku cyaha bakekwaho cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke.

Dr Muragizi Thierry yavuze ko iperereza ryagaragaje ko mu matariki atandukanye y’Ukwezi kwa Mata, hari dosiye zigera kuri eshanu, zakiriwemo indoke ngo abantu bagombaga gufungwa bafungurwe n’abagomba gufungurwa ngo bakomeze gufungwa. Akomeza avuga ko “Ikigereranyo cy’amafaranga bakiraga kuri buri dosiye ari ibihumbi 200Frw.”

RIB irakomeza gushishikariza abaturarwanda gukomeza gufatanya nayo mu kurwanya ibyaha nk’ibi bimunga ubukungu bw’igihugu, RIB inaburira ubushake, ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ubufatanye n’abaturage buhari, ko icyiza bazibukira bakabivamo kuko ntaho bazacikira ukubuko k’ubutabera. RIB ntabwo izatezuka kurwanya ruswa. Iperereza rirakomeza gukorwa hatahurwa ahantu hose hashobora kuba hari imikorere mibi nk’iyo ya ruswa cyangwa ibindi byaha.