wex24news

Havumbuwe urukingo rw’ibicurane ruzakora nk’umuti.

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kigo Albert Einstein College of Medicine, bavumbuye umuti uzajya ukora nk’urukingo rw’ibicurane, ku buryo ufasha mu gukumira iyo ndwara mbere y’uko ikwirakwira mu mubiri w’umuntu.

Nibura buri mwaka, abantu basaga miliyari ku Isi barwara ibicurane nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ribigaragaza. Imiti ihari isanzwe ivura iyo ndwara, ikoreshwa umuntu yamaze kuyandura ku buryo byanze bikunze ingaruka zayo zimugeraho.

Ubu buryo bushya bw’umuti uzajya urinda umubiri kwandura ibicurane, Abakozi umuti bavuga ko ubushobozi bwawo buri mu guhangana na ’hemagglutinin’ ku buryo zitabona umwanya wo kwisuganya ngo zihindukemo ibicurane bizahaza umubiri.

bushakashatsi byashyizwe hanze tariki 16 Gicurasi 2024 ni umuti uzajya ushwanyaguza ibitera ibicurane mbere y’uko umuntu amenya ko byamugeze mu mubiri. Ian Wilson uri mu bakoze ubushakashatsi, yavuze ko uwo muti unafite ubushobozi bwo kubuza virusi y’ibicurane gukwirakwira mu mubiri nubwo umuntu yaba yamaze kwandura.