wex24news

hifashishijwe ikoranabuhanga Abarenga 300 bafite ibibazo by’umutima byakosowe.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, byatangaje ko abarenga 300 barimo abana bato bari hagati ya 100 na 150 bamaze kuvurwa umutima hifashishijwe ikoranabuhanga rituma hadasaturwa igituza, ahubwo hakanyurwa mu mitsi, rizwi nka ‘catheterization’.

King Faisal Hospital in Kigali. Inset is new acting chief executive Dr Edgar Kalimba. Sam Ngendahimana.

Byatangajwe kuri uyu wa 21 Gicurasi 2023 ubwo KFH yari mu gikorwa cyo gukosora ibibazo by’imitima abana bavukanye hifashishijwe iri koranabuhanga. Bikorerwa muri laboratwari rukumbi u Rwanda rufite ibarizwa muri ibi bitaro izwi nka ‘Catheterization Laboratory’, aho kuri iyi nshuro KFH yari ifatanyije na Save a Child’s Heart.

Catheterization ni uburyo bugezweho, aho kugira ngo umwana bamubage, bifashishwa utwuma tujya kumera nk’urutsinga bakakanyuza mu mitsi hanyuma bakakagenzura hifashishijwe ibyuma byabugenewe biba binafite za ecran nini ikibazo umwana afite kigakosorwa.

Ni uburyo buhenda cyane kuko nko ku mwana umwe muri rusange, kumuvura bidashobora kujya munsi ya miliyoni 5 Frw, icyiza kikaba ko abavurirwa muri KFH, bifashisha ubwishingizi, nko ku muntu ukoresha Mituweli akishyura 10% asabwa.

Dr Misago Gerard Umuganga w’inzobere mu kuvura umutima yagize ati “Turafatanya. Dukenera abasinziriza, abaforomo bategura umwana n’ibikoresho, abakoresha ibyuma bitwereka amashusho dukora icyo gikorwa, n’abaganga bagikora. Gusa ni uburyo bwiza kuko iyo umuntu abazwe hakenerwa n’izindi mashini zo gukora akazi umutima ugomba kuba uri gukora mu gihe nyirawo ari kubagwa.”

Dr. Sendegeya Augustin Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal yagize ati “Uretse Save a Child’s Heart dufite andi matsinda avura abana kuri ubu buryo dufatanya, ku buryo hamaze kuvurwa abagera ku 150 wakongeraho n’abakuru bavuwe hifashishijwe catheterization bakaba barenga 300.”

Simon Fisher umuyobozi Mukuru wa Save a Child’s Heart yavuze ko iki gikorwa cyari cyagenze neza kuko bari bapanze ko bagera kuri 15 ariko ubu bageze kuri 25. imibare yemeza ko bashaka gukomeza kuzamura mu Rwanda, bikajyana no bubaka n’ubushobozi ku Banyarwanda ku buryo mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere bazaba babasha kubyikorera.

Muri gahunda ya yo kwagura KFH, iteganyijwe gutangira mu mpera z’uyu mwaka, biteganyijwe ko hazongerwamo n’izi laboratwari ebyiri ziyongera kuri iyi isanzwe. ibi bizafasha nko kuzajya havurwa abana barenga 15 ku munsi kuko iyi laboratwari imwe ishobora gufasha abana batanu  icyo gihe bikazanagera ibi bitaro bifite abaganga b’inzobere muri iri koranabuhanga bagera kuri batatu.