wex24news

Ikibuga cy’indege cyongeye gufungurwa nyuma y’igihe kirekire gifunzwe

Ikibuga cy’indege cya Haïti gihereye mu murwa mukuru Port-au-Prince cyongeye gufungurwa ku wa Mbere, tariki 20 Gicurasi 2024, nyuma y’amezi atatu gifunzwe kubera urugomo rukabije rw’udutsiko tw’amabandi.

A view from Port-au-Prince Toussaint Louverture International Airport

Indege ya mbere y’ubucuruzi yahagurutse kuri iki kibuga ku wa Mbere, yerekeje i Miami muri Florida. cyumweru hateganyijwe izindi ngendo z’indege kuri iki kibuga nubwo udutsiko tw’amabandi tugifite igice kinini cy’ubutaka.

Ubuyobozi bwa Haïti bwijeje abaturage ko ibikoresho by’ibanze bikenewe nko mu buvuzi, imiti izatangira kuhagera vuba ndetse n’impunzi zigataha. indege yo ku wa Mbere yahagurutse ni iya sosiyete ya Sunrise Airways yo muri Haïti, yagiranye amasezerano n’ikigo cy’indege cya World Atlantic gikorera muri Florida.

Abantu bagera ku bihumbi 10 bahunze Port-au-Prince mu byumweru bishize, mu gihe Kenya igiye koherezayo abapolisi bazafasha abayobozi ba Haïti kugarura amahoro.