Perezida Paul Kagame yagaragaje ko impaka z’abibaza niba u Rwanda ruzatanga umutekano uhagije ku bimukira bazaturuka mu Bwongereza nta shingiro zifite.
Mukiganiro Global Security Forum kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024 Peresida Kagame yatangaje ko amahanga yose azi ko u Rwanda rufite umutekano kuko rwashoboye kuwuha Abanyarwanda.
Perezida Kagame yakomeje avuga kuva muri 2018 abantu babarirwa mu bihumbi bazanywe n’indege zavuye muri Libya. Ntekereza ko ari byo u Bwongereza bwabonye, ko hari uburyo bwiza bwo gukemura iki kibazo cyabaye umutwaro kuri bwo ndetse n’Uburayi bwose. Badusabye niba twakwagura iyi gahunda, tugakemura ikibazo bafite kandi twarabyemeye kuko twari dusanzwe dufitanye umubano mwiza, dufitanye ubufatanye mu iterambere.
Perezida Paul Kagame yagize ati “Impaka zavutse mu Bwongereza, mu Burayi cyangwa ahandi hose, niba u Rwanda rutekanye, kuri twebwe nta shingiro zifite. Tuzi abo turi bo, tuzi icyo dufite, tuzi ko twaha umutekano buri wese n’imiyoborere, icyo tubura ni uburyo bwo gufasha aba bantu gutera imbere. Iyo abantu bajya impaka, niba u Rwanda rutekanye, ibyo biba byabaye politiki.”
Gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza ishingiye ku masezerano yashyizweho imikono na guverinoma z’ibihugu byombi muri Mata 2022, yavuguruwe mu Ukuboza 2023. Biteganyijwe ko hatagize igihinduka, abimukira ba mbere bazoherezwa i Kigali muri Nyakanga 2024.