Itegeko nshinga rya Togo rishya ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, ryemeje ko nta matora rusange y’Umukuru w’Igihugu azongera kubaho, ahubwo azajya atorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Iri tegeko nshinga ryasohotse mu igazeti aho ritegenya ibigomba gukorwa byose kugira ngo muri Togo hashyirweho Repubulika ya gatanu ndetse inzego zigomba gushyirwa mu myanya mu mezi 12.
Mu itegeko nshinga rishya rya Togo riteganya ko Perezida wa Repubulika azajya agumana umwanya w’icyubahiro, akazajya atorwa n’Abagize inteko ishinga amatego muri manda y’imyaka ine.
Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Togo ndetse n’imiryango imwe n’imwe itari iya Leta, yamaganye iryo tegeko nshinga. Bavuga ko ubutegetsi bwite bwa Leta, ubwo buzongera bukagaruka kuri Perezida Faure Gnassingbé, kuko ni we Perezida w’Ishyaka rya UNIR, ryatsinze amatora aheruka rikabona imyanya 95% mu Nteko Ishinga Amategeko
Iyo nteko ishinga amategeko yatorewe manda y’imyaka itandatu, yatangiye imirimo yayo ejo ku wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024.