wex24news

amasezerano y’imyaka itatu yo kumenyekanisha u Rwanda

FIFVE ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi bwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo.

Iri shyirahamwe niryo ritegura Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago ku Isi giteganyijwe i Kigali tariki 1 kugeza 10 Nzeri 2024. Mu gihe imyiteguro irimbanyije, ubuyobozi bwa VCWC n’ubwa Rwanda Cooperation byasinyanye amasezerano y’imyaka itatu azafasha impande zombi kurushaho kumenyekana no kumenyekanisha irushanwa by’umwihariko.

Fred Siewe, the president of the Federation Internationale de Football Veterans en Europe and founder of the Veteran World Clubs Championship, during the interview. Photos Willy Mucyo

 Fred Seiwe Umuyobozi wa VCWC yagije ati “Ni ubufatanye buzadufasha kuko Rwanda Cooperation izaduha amafaranga natwe tuyimenyekanishe cyane ko tuzaba turi kumwe n’abakinnyi bakomeye bazwi ku isi bityo isi imenye ko icyo kigo gihari.”

Amb. Nkulikiyinka Christine  Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo yagize ati “Ni amahirwe akomeye kuri twe kuko iri rushanwa rizadufungurira amayira mu bindi bihugu tutarageramo. Nk’ubu tumaze gukorana n’ibihugu 67 birimo 47 byo muri Afurika ariko ubu nko muri Amerika y’Epfo ntabwo turagerayo, ubwo rero irushanwa rizadufasha kugerayo.”

Christine Nkulikiyinka, Ambassador of Rwanda to the Nordic countries.

RCI izaba igaragara ku maboko y’imyambaro ndetse no ku byapa ku kibuga no mu nama zitandukanye zizaherekeza iri rushanwa, igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina kuko kizitabirwa n’abagera ku 150 bagabanyije.

Mu gihe cy’irushanwa kandi hateganyijwe inama eshanu zikomeye zizaba zigamije kwiga ku mahoro, uburezi, ishoramari n’ubucuruzi, ubuzima ndetse n’ubukerarugendo.