wex24news

bagiye kongera guhurira mu ndirimbo nyuma y’imyaka myinshi

Itsinda ryakanyujijeho mu bihe byashize ry’abakobwa b’abahanzikazi bakomoka mugihugu cya Uganda, ryamamaye ku izina rya BLU 3, riri kwitegura kongera kwihuza binyuze mu ndirimbo nshya bateguje abakunzi babo.

Itsinda ryari rigizwe na Jackie Chandiru, Lilian Mbabazi, na Cindy Sanyu, aba bagore uko ari batatu bivugwa ko basubiye muri studio gukora indirimbo nshya, mu rwego rwo kongera kwihuriza hamwe bijyanye n’igitaramo bategura kongera kunezezamo abakunzi babo mu bihe byahise cyiswe “BLU 3 Reunion Concert” nyuma y’imyaka myinshi badakorana ibihangano.

Igitaramo cyabo giteganijwe kuba tariki 22 Kamena 2024 muri Kampala Sheraton Gardens ndetse gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki muri Uganda.

Itsinda rya BLU 3, ryamenyekanye cyane mu ntangiriro z’umwaka w’2000, mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe cyane zirimo nka ’Hitaji’, ’Burn’, ’Sanyu Lyange’, ’Nsanyuka nawe’ nizindi.

Mu 2008 aba bakobwa bahise bafata umwanzuro wo gutandukana buri wese akayoboka inzira yo gukora umuziki kugiti cye.

Iri tsinda nyuma y’imyaka irenga 15 ritandukanye ryiyemeje gusubira muri studio aho bari gutegura indirimbo bavuga ko igamije kongera kubahuza, ikaba iri gutunganywa na producer uzwi cyane ku izina rya Artin. Uretse iyi ndirimbo kandi abahoze ari abafana babo babategerezanyije amatsiko menshi mu gitaramo bari kubategurira.

BLU 3 Reunion Concert ni kimwe mu bitaramo bihenze, kuko itike yo mu cyiciro cya ’Diamond’ y’abazaba bakurikiye iki gitaramo bicaye ku meza y’abantu runaka izaba yishyuzwa miliyoni 10 z’Amashilingi ya Uganda. Naho abazicara ku meza y’itike ya ’Platinum’ bazishyura miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda ndetse n’ameza ya ’Gold’ kuri miliyoni 3.