wex24news

igicumbi cy’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nzego zinyuranye mu Rwanda

Ubuyobozi Bukuru bwa BK Group Plc, bwatangaje ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, bushaka gushyira ingufu mu gutanga umusanzu mu iterambere ry’abaturage binyuze mu kubaka ikoranabuhanga rizarushaho koroshya imibereho ya buri munsi.

Béata Habyarimana Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc yavuze ko binyuze mu Kigo cyayo cya BK Tech house, hazashyirwa ingufu mu guteza imbere ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi ‘Edutech’, irikoreshwa mu rwego rw’imari ‘FinTech’ n’irikoreshwa mu buhinzi ‘Agritech’.

Imibare y’iki kigo igaragaza ko mu 2023 abishyuye hakoreshejwe porogaramu ya Urubuto biyongereye ku ijanisha rya 166% ugereranyije n’umwaka wa 2022, mu gihe amafaranga yoherejweho yiyongereyeho 66,5%, agera kuri miliyari 35 Frw.

 Jean Philippe Prosper Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc  yagize Ati “Nk’uko tudahwema kubigaragaza dushaka kuba ikigo gishingiye ku byifuzo by’abakiliya, ntidushaka kugaragara nka banki y’ubucuruzi gusa ahubwo turashaka kuba banki y’Abanyarwanda bose, hano turavuga guteza imbere ubudaheza mu rwego rw’imari, kwagura ikoranabuhanga n’ibindi.”

Muri rusange mu 2023, BK Group Plc nyuma yo kwishyura imisoro yinjije inyungu igera kuri miliyari 74,8 Frw, bigaragaza izamuka rya 25% ugereranyije n’umwaka wari wabanje aho yari yinjije inyungu ya miliyari 59,9 Frw, Byatumye umutungo rusange wa BK Group Plc uzamuka ku ijanisha rya 14,8% ugera kuri miliyari 2.122,1 Frw 

Dr. Karusisi Diane Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Yagize ati “Abakiliya bacu bose ntibarakoresha serivisi zacu zo ku ikoranabuhanga, ariko turashaka gukomeza ubukangurambaga tukizera neza ko abantu batangira kuzikoresha.”

Yongeyeho ati “Ikindi ni uko dushaka kubaka uburyo bwo gukorana n’inzego n’ibigo binyuranye birimo iby’itumanaho, tukareba uko iri soko twarushaho kurihaza kandi mu buryo bwagutse.”

BK Group Plc, ifite ibigo binyuranye ihuriza hamwe birimo Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance, BK Foundation, na BK Tech house, iri gushyirwamo ingufu mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.