wex24news

 inyubako ya Radiant Building  yafunguwe ku mugaragaro

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Radiant Building iherereye mu Mujyi wa Kigali, ikaba ari iy’Ikigo Radiant Insurance Company gitanga serivisi z’ubwishingizi.

Perezida Kagame yavuze ko aterwa ishema n’iterambere ry’ibikorwa by’abikorera, avuga ko ari byo byifuzwa, ati “Nibyo twifuza ko hirya no hino mu gihugu cyacu, yaba mu Mujyi wa Kigali no mu ntara z’igihugu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere, ibikorwa by’ubukungu bigenda neza.”

yakomeje avuga ati “Ni inshingano y’inzego zitandukanye za Leta gufasha aho bishoboka mu buryo bw’amategeko na politiki yateza imbere abantu, ibikorwa bitandukanye ibyo ari byo byose harimo n’iby’ishoramari.”

Yanagarutse ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubwishingizi, asaba inzego bireba kubikurikirana Ati “Ibyo birumvikana, byamenyekanye, ababishinzwe ndibwira ko bagomba kubikurikiranira hafi, ibihinduka, ibishoboka, bigahinduka bitagombye gutinda ngo biremerere abantu mu mikorere yacu.

Yanagarutse ku bagira imikorere mibi, avuga ko ikiguzi cyo gukora nabi bigira ingaruka nyinshi zitari nziza, bigateza igihombo gishobora no kuba kinini kurushaho. anasaba abandi bashoramari bakwiriye kurebera kuri iki gikorwa, bakarushaho kongera ishoramari mu bikorwa byabo by’ubucuruzi.

Marc Rugenera Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance yashimiye Umukuru w’Igihugu Ati “Ni mwebwe ubwanyu bwaduhaye iki kibanza iyi nyubako ihagazemo.”ikibanza gifite metero kare 2345 kiri mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko ibi bikorwa bigaragaza uburyo Umukuru w’Igihugu ashyigikira iterambere ry’u Rwanda, ati “Ndabashimira cyane kuba mwifatanyije natwe kugira ngo twizihize iyi ntambwe sosiyete Radiant iteye.”

Radiant Insurance Company ni Ikigo kimaze kugira imari shingiro ya miliyari 6.5 Frw, mu gihe cyatangiye gifite imari shingiro ya miliyari 1 Frw gusa mu mwaka ushize, iki kigo cyakusanyije miliyari 17,5 Frw y’abakiliya, mu gihe cyishyuye miliyari 11 Frw. Iki Kigo kandi gifite Umutungo bwite w’abashomari ungana na miliyari 10 Frw.

Radiant Insurance Company Ltd ni ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi ku ngendo, n’ubwishingizi bwo kwivuza, ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, ubwishingizi bw’ibinyabizig, ubw’ubuhinzi n’amatungo, ubw’inyubako n’amamashini, ubwishingizi bw’ingwate n’ubundi butandukanye.