wex24news

UNESCO yanditse mu murage w’Isi inzibutso 4

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego zitandukanye bagaragaje ko kuba UNESCO yaranditse mu murage w’Isi inzibutso enye za Jenoside yakorewe abatutsi, bigiye gufasha mu kwigishwa amateka y’u Rwanda ku Isi hose cyane cyane mu mashuri, bigabanye bamwe mu bagifite ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024 mu biganiro byateguwe na UNESCO bigaruka kuri Jenoside yakorewe abatutsi, uko amateka yayo yakwigishwa mu mashuri n’ibindi.

UNESCO Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi,Ubumenyi n’Umuco riherutse gushyira inzibutso enye za Jenoside yakorewe abatutsi mu murage w’Isi. Izo nzibutso harimo urwa Bisesero, Kigali, Nyamata na Murambi.

UNESCO yemeza ko Urwibutso rwa Nyamata rurusha izindi kwerekana Jenoside

Albert Mutesa Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yavuze ko kuba inzibutso enye za Jenoside yakorewe abatutsi zaranditswe mu murage w’Isi, bizafasha abantu benshi kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no kurushaho gusoma inyandiko nyinshi ziyivugaho.

Dr Gakwenzire Philbert Perezida wa Ibuka akaba n’umwarimu w’amateka muri Kaminuza yagize ati “ Niba hirya no hino barumvise ko noneho Jenoside yabayeho mu Rwanda bakabibona ntakubijyaho impaka, ni uburyo bwiza bwo kugira ngo bavuge ngo noneho ntizongere kubaho ukundi. Tuzi abakiyihakana bivuye inyuma bari no muri ibyo bihugu abo ngabo tuzamenya uko tubakurikirana mu buryo bw’amategeko, ariko mu buryo bwo kubikumira mu bana bazigishwa amateka neza kuburyo nta Jeneoside yakongera kubaho ukundi.”

Gatabazi Pascal usanzwe ari umujyanama muri Minisiteri y’Uburezi, we yavuze ko amateka y’u Rwanda agiye kwigishwa ku Isi hose kuburyo bizagabanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakigaragara hirya no hino.