wex24news

yahoze ahanganye na Trump none yiyemeje kuzamushyigikira mu matora

Nikki Haley wahoze ahanganye na Donald Trump mu guhagararira ishyaka ry’aba-républicains mu matora ya Perezida azaba uyu mwaka, yemeje ko azashyigikira uyu wahoze ari Perezida.

Republican presidential candidate and former U.N. Ambassador Nikki Haley announces the suspension of her presidential campaign at her campaign headquarters on March 06, 2024.

Nikki Haley yahoze ari ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni kubwa Trump yivanye mu bahatanira guhagararira ishyaka muri Werurwe uyu mwaka. yivanyemo mu gihe Trump yari akomeje kwanikira bagenzi be bo mu ishyaka, ku buryo amahirwe menshi ari uko ari we uzarihagararira mu matora ya Perezida.

Nubwo we na Trump bari bamaze igihe batajya imbizi Nikki Haley yavuze ko Trump atafatwa nka Perezida mwiza cyane ariko nanone atagereranywa na Joe Biden kuko Biden we ari mubi cyane, yavuze ko azamutora aho gutora Biden , gusa ntiyashishikarije abari bamushyigikiye kuzatora Trump.

donald trump stands in front of several american flags that are out of focus in the background, he looks off camera to the right with a neutral expression on his face, he is wearing a navy blue suit jacket, white collared shirt and red tie

Trump aherutse guhakana amakuru yavugaga ko yaba azahitamo Haley nka Visi Perezida naramuka atorewe kuyobora Amerika.