Israel yasabye ibihugu yise biteye imbere gutambamira icyifuzo cy’Umushinjacyaha wo mu Rukiko Mpanabyaha mpuzamahanga (ICC), usaba impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel, zikwiye kwimwa agaciro.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel Yoav Gallant yavuze ko bibabaje kandi biteye isoni kwivanga mu ntambara Israel imazemo amezi asaga arindwi ihanganye n’umutwe wa Hamas.
Uburakari bwa Israel kuri icyo kifuzo cy’Umushinjacyaha wa ICC cyo guta muri yombi bamwe mu bayobozi ba Israel, bwanageze kuri Leta zunze Ubumwe za Amerika zamaganye ukuntu Umushinjacyaha Karim Khan wa ICC, yashyize abayobozi ba Israel ku rwego rumwe n’abayobozi ba Palestine na Hamas, akabasabira inyandiko zibata muri yombi icyarimwe.
Israel Tal Heinrich Umuvugizi wa Guverinoma ya Israel  yagize ati, “Turasaba ibihugu byo mu Isi iteye imbere kandi yigenga ko badashyigikira ibyihebe n’ukorana nabyo, guhagararana na Israel. Mugomba kwamagana iyi ntambwe.”
Yakomeje agira ati, “Mukore uko mushoboye mumenye ko ICC ibumvise. Nimutambamire icyemezo cy’Umushinjacyaha kandi mutangaze ko no mu gihe izo mpapuro zatangwa, mutazazishyira mu bikorwa. Kubera ko ibi ntibireba abayobozi bacu gusa, ahubwo ni uburyo bwacu bwo gushobora gukomeza kubaho.”
Minisitiri w’ingabo Gallant, yagize ati, “Kumva Umushinjacyaha Karim Khan agerageza kwangira Leta ya Israel uburenganzira bwo kwirwanaho no kwirinda, ndetse no gushaka uko yagaruza abaturage bayo batwawe bunyago, bikwiye kwamaganwa.”
Abanya-Israel bagera ku 125 bagifitwe n’umutwe wa Hamas, guhera ku itariki 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero muri Israel kikica abantu bagera mu 1200 nk’uko bigaragara mu mibare yatanzwe na Leta ya Israel.
inzego z’ubuvuzi muri Gaza zo zitangaza ko abagera ku 35000 ari bo bamaze kugwa mu ntambara Israel yahise igaba muri Gaza mu rwego kurimbura uwo mutwe wa Hamas, no kubohora Abanya-Israel bagifungiyeho.