wex24news

yasezeranyijwe ubufasha mu iperereza kuri ‘coup d’état’ yapfubyeyasezeranyijwe

Antony Blinken Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, yavuganye na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amusezeranya ubufasha mu iperereza kuri ‘coup d’état’ iherutse gupfuba.

Antony Blinken (ibumoso) na Félix Tshisekedi i Kinshasa mu 2022

Tariki ya 19 Gicurasi 2024, abarwanyi barimo abafite ubwenegihugu bwa Amerika bateye ibiro bya Perezida wa RDC n’urugo rwa Minisitiri w’Ubukungu, Vital Kamerhe, bafite amabendera ya ‘Zaïre’.

U.S. State Department spokesperson Matthew Miller answers questions about an American solider detained in North Korea after he willfully crossed the border from South Korea during a news briefing at the State Department, in Washington, U.S., July 18, 2023. (AP Photo)

 Matthew Miller Umuvugizi w’ibiro bya Blinken yatangaje ko mu kiganiro aba bayobozi bagiranye, Umunyamabanga wa Amerika yamaganye iki gitero “cyagabwe ku bayobozi bo mu rwego rwa politiki no ku nzego ziri muri Gombe.”kandi yatangaje ko muri iki kiganiro, Blinken yijeje Leta ubufasha bwa Amerika “mu iperereza kuri iki gitero”.

Ambassador Lucy Tamlyn

Lucy Tamlyn Ambasaderi wa Amerika muri RDC yagize ati “Natunguwe n’ibyabaye mu gitondo kandi mbabajwe n’amakuru y’Abanyamerika bavugwaho kubigiramo uruhare. Mbijeje ko tuzakorana n’ubuyobozi bwa RDC mu gihe dukora iperereza kuri ibi bikorwa bigize ibyaha, tunabiryoze Umunyamerika wese wabigizemo uruhare.”

 Blinken na Tshisekedi baganiriye ku ngamba z’inyongera zo kugarura amahoro n’umutekano no gushyigikira imyanzuro ya Luanda isaba impande zihanganye kujya mu mishyikirano.