Rishi Sunak Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza , yatangaje ko niyongera gutorerwa uyu mwanya muri Nyakanga 2024, ari bwo indege zizatangira kohereza abimukira mu Rwanda.
Sunak Rishi yatangiraga igikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, yatangaje ko imyiteguro yo kohereza aba bimukira yamaze kunozwa mu nzego zose, ku buryo abimukira bakoherezwa mu Rwanda.
Sunaka Rishi yasobanuye ko azabanza gutegereza ibizava mu matora azaba ahatanyemo na Keir Starmer wo mu ishyaka Labour ritavuga rumwe na Guverinoma.
Sunak yatangaje ko Guverinoma y’u Bwongereza yamaze kumvikana na sosiyete y’indege izatwara aba bimukira kandi ko abantu 500 bahawe amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru yo kubaherekeza, mu gihe abandi 300 na bo bazategurwa.
Guverinoma y’u Rwanda na yo igaragaza ko yiteguye kwakira aba bimukira, kandi yizeza ko izabaha umutekano usesuye nk’uko Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda bawuhabwa.