wex24news

Amerika igiye guha Kenya sitati y’inshuti ya NATO

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ateganya guha Kenya sitati y’igihugu cy’inshuti y’umuryango wo gutabarana w’ibihugu bihurira ku nyanja ya Atlantique, NATO.

FILE— US President Joe Biden (R) speaks as Kenyan President William Ruto (L) applauds during an official arrival ceremony on the South Lawn of the White House in Washington, DC, on May 23, 2024.

Amerika ikomeje kugaragaza ko ishyigikiye gahunda ya Kenya yo kohereza abapolisi muri Haiti kugira bafashe ubutegetsi bwayo kugarura umutekano mu bice birimo umurwa mukuru, Port-au-Prince ugenzurwa n’amabandi yitwaje intwaro.

Amerika ni yo yakiriye ibiganiro byahuje intumwa za Kenya na Haiti byari bigamije gutegura uko aba bapolisi bazoherezwa. bihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare, muri gahunda zirimo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Guhabwa iyi sitati muri NATO bizafasha Kenya kugirana ubufatanye n’ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwa gisirikare nta nkomyi, Kenya ni igihugu cya mbere mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kigiye kugira iyi sitati. Izakurikira Qatar yayihawe na Perezida Joe Biden muri Werurwe 2024.