Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ateganya guha Kenya sitati y’igihugu cy’inshuti y’umuryango wo gutabarana w’ibihugu bihurira ku nyanja ya Atlantique, NATO.
Amerika ikomeje kugaragaza ko ishyigikiye gahunda ya Kenya yo kohereza abapolisi muri Haiti kugira bafashe ubutegetsi bwayo kugarura umutekano mu bice birimo umurwa mukuru, Port-au-Prince ugenzurwa n’amabandi yitwaje intwaro.
Amerika ni yo yakiriye ibiganiro byahuje intumwa za Kenya na Haiti byari bigamije gutegura uko aba bapolisi bazoherezwa. bihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare, muri gahunda zirimo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Guhabwa iyi sitati muri NATO bizafasha Kenya kugirana ubufatanye n’ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwa gisirikare nta nkomyi, Kenya ni igihugu cya mbere mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kigiye kugira iyi sitati. Izakurikira Qatar yayihawe na Perezida Joe Biden muri Werurwe 2024.