wex24news

arashaka manda ya kabiri nubwo ubutegetsi bwe bushinjwa gusubiza inyuma igihugu

Afurika y’Epfo ibigugu muri politiki y’iki gihugu biri kwitegura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ari yo azagena uzatorerwa kuba Perezida tariki 29 Gicurasi 2024.

Cyril Ramaphosa w’imyaka 71 usanzwe ari Perezida ku itike y’ishyaka ANC ni we uhabwa amahirwe nubwo kuri iyi nshuro ishyaka rye rishobora kuzatsinda ku bwiganze buke, ibintu bizaba bibayeho bwa mbere mu mateka y’iryo shyaka rimaze imyaka 30 ku butegetsi.

Ibigugu bishobora kuzahangana na Ramaphosa mu matora harimo Julius Malema w’imyaka 43 akaba ahagaririye w’ishyaka EFF, ntajya urya indimi iyo bigeze ku mikorere mibi ya ANC.

Malema yigaruriye igice kinini cy’abatuye Afurika y’Epfo cyane cyane Abirabura, kuko avuga ko natorwa azasubiza ubutaka Abirabura ndetse inzego nyinshi z’ubukungu bw’igihugu akazishyira mu maboko ya Leta kugira ngo zibyarire inyungu bose aho kuba agatsiko gato k’abaherwe.

John Steenhuisen w’ishyaka Democratic Alliance w’imyaka 48 yifuza kuzana amaraso mashya muri politiki ya Afurika y’Epfo, kikaba igihugu cyihagazeho ku ruhando mpuzamahanga.

Amatora ya Perezida muri Afurika y’Epfo atandukanye gato n’asanzwe hirya no hino ku Isi kuko ho Perezida atorwa n’Inteko Ishinga Amategeko. Bivuze ko tariki 29 Gicurasi abatuye Afurika y’Epfo bazajya gutora abadepite, hanyuma abo badepite akaba ari bo bazitoramo Perezida.