wex24news

Butera Michael uherutse guhabwa inshingano na Perezida Kagame yuzuye ibyishimo

Butera Michael Mgasa, umuhanga mu birebana n’amategeko cyane cyane ajyanye n’ikoranabuhanga, akomeje kugira ibyishimo by’uruhurirane nk’uko yabisangije abamukurikira.

Ku wa 22 Gicurasi 2024 ni bwo Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yanashyize mu myanya abayobozi batandukanye.

Muri abo harimo Butera Michael Mgasa yagaragaje ishimwe risendereye rimwuzuye umutima ati: ”Uyu munsi nasoje amasomo muri Kaminuza y’Amategeko ya Harvard nanahamagarirwa na Perezida inshingano yo kuba Umujyanama Mukuru mu bya Tekinike muri Minisiteri y’Ubutabera.

Butera Michael Mgasa ugaragaza ko aterwa ishema no kuba umunyarwanda, ni umunyeshuri wasoje amasomo ye muri Kaminuza ya Harvard mu ishuri ry’amategeko mu ishami ryibanda ku mategeko y’ibirebana n’ikoranabuhanga na politiki ijyana naryo.

Akomeje kugira uruhare mu birebana na politiki y’ubwenge buremano mu Rwanda. Hirya y’akazi, Michael akunda gusoma ubuvanganzo nyafurika, amateka yo guharanira ubwigenge.